CNR - INTWARI Permanence: Rue Pré-Borvey 5, 1920 Martigny - Suisse. Tél:0041273065161/0041786522183 e-mail :Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser.
|
![]() |
Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika Site Web: www.cnr-intwari.com e-mail: Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser. Cette adresse e-mail est protégée contre les robots spammeurs. Vous devez activer le JavaScript pour la visualiser. |
Kwamagana ibyaha by’ubugome bishingiye ku nkongi y’umuriro.
Hashize igihe mu Rwanda harangwa ubugome budasanzwe bukoresha inkongi y’umuriro
mu gutwika amazu acururizwamo n’abaturage.
Ibyaha nk’ibi bidasanzwe, ubundi bigomba gukorwaho iperereza ryimbitse kandi
ibivuyemo bigatangarizwa rubanda n’ababigizemo uruhare bakamenyekana kandi
bagahanwa by’intangarugero. Kuba ubutegetsi bw’ Urwanda bufata ibyaha nkibi
nk’ibintu bisanzwe biteye impungenge zikomeye cyane.
Ibi bikorwa by’ubugome nubwo byakorewe mu duce tunyuranye tw’umujyi wa Kigali,
ariko byibasiye cyane abacururiza mu mujyi rwagati muri Quartier Matheus ku mpamvu
zitarasobanuka neza kugeza ubu.
Ubwo bugome nkaho budahagije, noneho hadutse n’ubundi bushingiye ku nkongi
y’umuriro mu magereza y’urwanda. Nyuma y’inkongi y’umuriro yahinduye gereza ya
Gitarama umuyonga kuwa 16/06/2014, hakurikiyeho inkongi y’umuriro yahitanye abantu
benshi bari bafungiye muri gereza ya Gisenyi kuwa 08/07/2014.
Tuributsa ko muri abo bafunze harimo bake cyane baryozwa koko ibyaha bakoze
babigambiriye ariko harimo n’abandi benshi cyane b’inzirakarengane bamwe bafunzwe
bazira ubwoko bavukamo abandi bazira imitungo yabo abandi bazira gusa kuba baranze
kuba abagaragu b’ikinyoma no kuba ingaruzwamuheto mu gihugu cyabo.
Abo bose ubutegetsi gito bwa Pahulo Kagame buhisemo kubarimbuza inkongi y’umuriro.
Urebye ukuntu umutekano w’amagereza uba urinzwe ijoro n’amanywa ntawabura
guhamya ko leta ifite uruhare rukomeye muri ibi bikorwa by’iyica rubozo nyamara kandi
ngo igihano cyo kwicwa kitakibaho mu mategeko y’urwanda.
CNR-Intwari ifite impungenge zikomeye ko gutwika amagereza byaba bishingiye ku
mugambi mutindi wo kwivugana bamwe mu bafunzwe batavuga rumwe n’ubutegetsi
bashobora kunyerezwa no kwicwa mu mayeri mu iyimurwa ry’abafunze rigendana n’izi
nkongi z’umuriro. By’umwihariko itwikwa rya gereza ya Rubavu muri Perefegitura ya
Gisenyi riteye inkeke cyane. Iyo ntara niyo irimo akarere ka Ngororero aho abantu 16
000 baburiwe irengero kandi na leta ikaba iterekanye aho bagiye kugeza ubu,
hakiyongeraho n’abandi bantu bamaze iminsi bafungwa cyangwa se baraswa muri ako
karere bazira ngo ko baba bafatanije na FDLR.
Kubera izo mpamvu zose:
• CNR-Intwari irasaba Pahulo Kagame na leta ye guhagarika bidatinze kandi
burundu urugomo rusanzwe rukorewa imfungwa mu magereza y’urwanda ubu
hakaba hariyongereyeho n’inkongi z’umuriro.
• CNR-Intwari irasaba imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu za politiki
cyane cyane iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu gukora ibishoboka
byose kugira ngo ukuri kutavangiye ku byerekeye aya mahano kumenyekane,
ndetse nibiba ngombwa hiyambazwe iperereza mpuzamahnga ryigenga kuri iki
kibazo.
• CNR-Intwari Irasaba abayoboke bayo bari mu Rwanda n’abanyarwanda bose kureba kure
bakirinda kuba bagwa mu mutego mutindi w’inkongi z’umuriro mu mazu
atuwemo n’abantu kubera ko wagiye ubimburira kenshi amwe mu mateka mabi
igihugu cyacu cyanyuzemo.
CNR-Intwari izakomeza kwegeranya amakuru yose ajyanye n’aya mahano,kugirango
ishobore gusesengura impamvu z’iki cyorezo kandi irasaba by’umwihariko Ministri
ushinzwe Ibiza mu Rwanda na Ministri ushinzwe umutekano gutabara no kugaragaza
aho bahagaze kuri iki kibazo gikomeye kandi gihangayikishije abanyarwanda twese.
Bikorewe Manchester kuwa 11 Nyakanga 2014
Gakwaya Rwaka Théobald
Visi Perezida n’umuvugizi wa CNR-Intwari